Nk’uko amasaha yavumbuwe kugira ngo atume tubona igihe kitagaragara, ni na ko dushobora kubona muri Bibiliya urubanza rwo kujya mu ijuru cyangwa ikuzimu mu isi y’umwuka itagaragara.
Kubera ko Yesu, waje ari umucyo, yaje mu buryo bwa Melikisedeki, abayoboke be, abizera b’Itorero ry’Imana, na bo bubahiriza Pasika y’isezerano rishya kandi bagakurikiza inyigisho ze.
Mu myaka ibihumbi bibiri ishize, abantu bagabanyijemo amatsinda abiri: abizera Yesu waje mu mubiri nk’Umukiza wabo n’abatizera, no mu gihe cy’Umwuka Wera, hari abizera Kristo Ahnsahnghong n’Imana Mama, baje nk’Umwuka n’Umugeni, n’abatizera.
Bibiliya ivuga ko urubanza rw’Imana rwamaze gushyirwaho, rushingiye kuri iyo myizerere.
Uko gucirwaho iteka ni uku: ni uko umucyo waje mu isi, abantu bagakunda umwijima kuwurutisha umucyo babitewe n’uko ibyo bakora ari bibi,
kuko umuntu wese ukora ibibi yanga umucyo, kandi ntaza mu mucyo ngo ibyo akora bitamenyekana,
ariko ukora iby’ukuri ni we uza mu mucyo, ngo ibyo akora bigaragare ko byakorewe mu Mana.
Yohana 3:19–21
Ubu ni bwo butumwa twumvise buvuye kuri we tukabubabwira, yuko Imana ari umucyo kandi ko muri yo hatari umwijima na muke.
1 Yohana 1:5
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy