Salomo yakoze ibyo yashakaga byose, ariko amaherezo, yaravuze ati “Byose ni ubusa!” Kandi nk’uko na Alekizanderi Mukuru yabyiyemereye, iyo urupfu ruje, umuntu agaruka amara masa. Bityo, ntidukwiye kunyurwa n’ibyishimo by’akanya gato n’ibinezeza byo kuri iyi si, ahubwo tugomba kubaho ku bw’Ubwami bwo mu Ijuru bw’iteka, twubaha Imana kandi tukubahiriza amategeko yayo. Uburyo bwiza bwo kubaho ni ukubaho ku bw’ibyishimo tuzagira iteka ryose mu Bwami bwo mu Ijuru.
Abantu bagomba gufata ibyemezo bibemerera kubaho mu budahemuka kuri iyi si no kubona imigisha y’Imana mu ijuru. Abizera b’Itorero ry’Imana bubahiriza Umunsi w’Isabato n’iminsi mikuru irindwi ngarukamwaka, bagahimbaza Imana mu bikorwa byiza, bitegura Ubwami bwo mu Ijuru n’ubugingo bw’iteka.
n’umukungugu ugasubira mu butaka uko wahoze, n’umwuka ugasubira ku Mana yawutanze. Nuko umubwiriza aravuga ati “Ni ubusa gusa nta kamaro, byose ni ubusa.” Iyi ni yo ndunduro y’ijambo, byose byarumviswe. Wubahe Imana kandi ukomeze amategeko yayo, kuko ibyo ari byo bikwiriye umuntu wese. Umubwiriza 12:7–8, 13
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy