Umwami Asa n’Umwami Yehoshafati bitondeye itegeko ry’Imana mu budahemuka, basenya ibigirwamana byose, kandi bayobora abantu babo n’ubwami bwabo bafite icyizere kidakuka cy’uko byose bizagenda neza igihe cyose bari kumwe n’Imana. Ibyo byatumye Imana iha igihugu cyabo amahoro, kandi ibaha imigisha isaze n’icyubahiro.
Binyuze mu mateka yanditswe muri Bibiliya, Imana yeretse abantu inzira yo kwakira imigisha yayo. Ntitugomba gukora icyaha cyo kwishingikiriza ku mahanga akomeye ngo adufashe ntidushake Imana, nk’uko Asa yabigenje mu myaka ye ya nyuma. Kandi ntitugomba kwifatanya n’abakora ibibi cyangwa ngo tugire icyo dukorana na bo, nk’uko Yehoshafati yabigenje. Ni ukubera ko iyo twibagiwe Imana tugashyira icyizere cyacu mu bantu n’imimerere idukikije, idukuraho imigisha yayo.
Nuko bateranira i Yerusalemu mu kwezi kwa gatatu ko mu mwaka wa cumi n’itanu, ku ngoma ya Asa. Kuri uwo munsi batambira Uwiteka inka magana arindwi n’intama ibihumbi birindwi, babikuye mu minyago bazanye. Maze basezerana isezerano, ryo gushakisha Uwiteka Imana ya ba sekuruza imitima yabo yose n’ubugingo bwabo bwose, Abayuda bose bishimira iyo ndahiro kuko bari barahiye n’imitima yabo yose, bagashakana Uwiteka umwete wabo wose bakamubona, maze Uwiteka abaha ihumure impande zose. 2 Ngoma 15:10–15
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy