Kwinjira mu Nyanja Itukura kw’Abisirayeli bigereranyaga kwinjira mu gituro kwa Yesu, kandi kuba Abisirayeli bari bavuye mu Nyanja Itukura byari ubuhanuzi buvuga iby’izuka rya Yesu.
Imana yashyizeho Umunsi w’Umuganura mu Isezerano rya Kera kugira ngo tutazibagirwa uwo murimo.
Nk’uko Umunsi w’Umuganura wizihizwaga ku Cyumweru ha mbere nyuma ya Pasika n’Umunsi mukuru w’Imitsima Idasembuwe mu Isezerano rya Kera, ni na ko umuzuko wa Yesu, wari umuganura w’abasinziriye mu rupfu, wabaye ku Cyumweru.
Kubera iyo mpamvu, abera b’Itorero rya mbere bakomeje kwizera ko n’iyo bapfa, bazongera kubaho, kandi buri gihe babonaga umunezero wo kubwiriza ubutumwa bw’agakiza, bahagaze ku ruhande rw’Imana.
Ariko noneho Kristo yarazutse, ni we muganura w’abasinziriye,
1 Abakorinto 15:20
Umwenda ukingiriza Ahera cyane h’urusengero utabukamo kabiri, utangirira hejuru ugeza hasi, isi iratigita, ibitare birameneka,
ibituro birakinguka, intumbi nyinshi z’abera bari barasinziriye zirazurwa,
bava mu bituro, maze amaze kuzuka binjira mu murwa wera, babonekera benshi.
Matayo 27:51–53
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy