Abisirayeli bahawe Amategeko Icumi ya kabiri nyuma yo kwihana bakareka gusenga ibigirwamana, maze uwo munsi Imana iwita Umunsi w’Impongano kuko bakiriye impongano ituruka ku Mana.
Umunsi Mukuru w’Amakondera ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi kuri kalendari yera ni umunsi mukuru aho amakondera yo kwihana yavuzwaga cyane kugira ngo arange ko abantu bose bagomba kwihana ku Mana kuko nyuma y’iminsi icumi ari Umunsi w’Impongano.
Nk’uko Abisirayeli bavuzaga amakondera yo kwihana mu minsi icumi mbere y’Umunsi w’Impongano mu gihe cya Mose, natwe tugomba noneho guhamagara isi yose kuza kuri Kristo Ahnsahnghong n’Imana Mama gukizwa no kwihana byuzuye binyuze muri kubatizwa n’iminsi mikuru y’isezerano rishya.
“Bwira Abisirayeli uti: Mu kwezi kwa karindwi ku munsi wako wa mbere, hajye hababeraho umunsi wo kuruhuka, ube uwo kubibukisha, muwurangishe kuvuza amahembe, muwuteraneho guterana kwera.
Ntimukagire umurimo w’ubugaragu muwukoraho, kandi mujye muwutambiraho Uwiteka igitambo gikongorwa n’umuriro.”
Abalewi 23:24–25
Yesu arabasubiza ati “Abazima si bo bakwiriye umuvuzi, keretse abarwayi.
Sinazanywe no guhamagara abakiranuka, keretse abanyabyaha ngo bihane.”
Luka 5:31–32
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy