Amategeko Icumi ya mbere Mose yahawe yarishwe kubera ko Abisirayeli basenze inyana ya zahabu.
Abisirayeli bamaze kumenya ibyaha byabo bakihana, Mose yamanutse afite ibisate by’Amategeko Icumi bya kabiri Imana yabahaye nk’ikimenyetso cyo kubabarirwa ibyaha.
Ibi byabaye inkomoko y’Umunsi w’Impongano.
Iyo umuntu akoze icyaha, icyo cyaha kimurirwa ku Mana, ari yo buturo bwera, kugeza ku Munsi w’Impongano.
Iyo umutambyi mukuru yinjiye Ahera Cyane agakora umuhango wo kuminjagira amaraso, icyaha kirababarirwa burundu.
Mu buryo nk’ubwo, muri iki gihe, nta muntu n’umwe ushobora kubabarirwa ibyaha cyangwa agakiza atakiriye ubuntu bwa Yerusalemu, ari yo Ahera Cyane, ari yo Imana Mama.
“Amaze guhongerera Ahera n’ihema ry’ibonaniro n’igicaniro, amurike ya hene nzima.
Aroni arambike ibiganza bye byombi mu ruhanga rw’iyo hene nzima, yaturire hejuru yayo gukiranirwa kw’Abisirayeli kose n’ibicumuro byabo byose, ibyaha bakoze byose abishyire mu ruhanga rw’iyo hene, ayihe umuntu witeguriye ibyo ngo ayijyane mu butayu.
Iyo hene ijye ahatagira abantu, yikoreye gukiranirwa kwabo kose, uwo muntu ayirekurire mu butayu.
Abalewi 16:20–22
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy