Nkuko umumarayika Lusiferi
n’umwami w’i Tiro, bari mu
mwanya w’icyubahiro mu ijuru,
bagahemukira Imana kubera
ubwibone bwabo, bashaka
kwishyira hejuru y’Imana, abantu
bose bacumuye mu ijuru bajugunywa
kuri iyi si, kandi bagenewe
igihano cyo kujya ikuzimu. Ariko,
Imana ubwayo yabaye igitambo
cy’ibyaha muri buri materaniro
kandi iduha imbabazi z’ibyaha.
Mu myaka igera ku 1.500 kuva mu
gihe cya Mose kugeza mu gihe cya
Yesu, Imana yatwemereye kwakira
imbabazi z’ibyaha binyuze mu
maraso y’ibitambo by’amatungo
y’ingabo n’ay’ingore ku munsi
w’Isabato, no kuri buri munsi
mukuru. Binyuze mu isezerano rya
kera, Imana itumenyesha igitambo
n’urukundo rw’Imana Mama
n’ukuri kw’isezerano rishya,
kandi ikatwereka igitambo cya Kristo
Ahnsahnghong, wamennye amaraso
ye ku musaraba nk’igihamya
cy’urukundo akunda abantu .
Umuntu udahumanye ayore ivu
ry’iyo nka, aribike inyuma y’aho
muganditse, ahantu hadahumanijwe,
ribikirwe iteraniro ry’Abisirayeli,
ngo bajye barivanga n’amazi,
riyahindure ayo guhumanura. Iyo
nka ni igitambo gitambiwe ibyaha.
Kubara 19:9
“‘Kandi umuntu umwe nakora icyaha
atacyitumye, atambe umwagazi w’ihene
utaramara umwaka ho igitambo gitambirwa ibyaha.
Kubara 15:27
Uwiteka arambaza ati “Urwandiko
rwo gusenda nyoko namusendesheje
ruri he? Cyangwa se mu bo
mbereyemo umwenda uwo
nabahaye ho ubwishyu ni nde? Dore
mwaguzwe muzize ibyaha byanyu,
kandi ibicumuro byanyu ni byo
byasendesheje nyoko.
Yesaya 50:1
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy