Amafi ya salumoni aba mu nyanja hanyuma agasubira aho yavukiye kugira ngo atororokere. Muri iyo nzira, nk’uko ifi ya salumoni yihanganira ububabare ikoresheje imbaraga zayo zibitse itarya, natwe tugomba gutsinda ububabare bwo kuvuka bundi bushya twikuramo ingeso mbi zose n’imyitwarire twigiye muri iyi si, kandi tugaharanira gusubira mu rugo rwacu rw’iteka rwo mu ijuru aho Data na Mama batuye.
Muri iki gihe, ubwo amahanga yose arimo agurukira mu maboko ya Yerusalemu Mama wo mu Ijuru nk’uko byahanuwe muri Bibiliya, abizera b’Itorero ry’Imana bahora bashyira mu bikorwa "Amagambo y’Urukundo rwa Mama" bakurikije inyigisho Ze, bagaragaza icyubahiro cya Yerusalemu Mama wo mu Ijuru ku isi yose binyuze mu bikorwa byabo byiza.
Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose. Abaroma 12:2
Byuka urabagirane kuko umucyo wawe uje, kandi ubwiza bw’Uwiteka bukaba bukurasiye. Dore umwijima uzatwikira isi, umwijima w’icuraburindi uzatwikira amahanga, ariko Uwiteka azakurasira kandi ubwiza bwe buzakugaragaraho. Amahanga azagana umucyo wawe, n’abami bazagusanga ubyukanye kurabagirana. Yesaya 60:1–3
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy