Esawu na Yuda Isikaryota babuze imigisha kubera amagambo yo guhubuka bavuze, kandi umujura w’iburyo hamwe n’inshuti eshatu za Daniyeli bahawe imigisha myinshi ituruka ku Mana kubera amagambo bavuganye kwizera.
Kuko amagambo yasohotse mu kanwa atajya avaho ahubwo atugarukira ku Munsi w’Urubanza, Imana ihora itwigisha gutekereza inshuro nyinshi mbere yo kuvuga no gutinda kurakara.
Niba tumenye ko twajugunywe tuvuye mu ijuru kubera ko twacumuye, ntituzigera twumva tubabaye. Ahubwo, dushobora kubaho ubuzima bwiza dushima kandi kuvuga ibintu byiza dukurikiza inyigisho z’Imana kubera ko dushobora kubana na Kristo Ahnsahnghong hamwe n’Imana Mama baje mu gihe cy’Umwuka Wera.
Nuko rero bene Data bakundwa, umuntu wese yihutire kumva ariko atinde kuvuga, kandi atinde kurakara, kuko uburakari bw’abantu budasohoza ibyo gukiranuka kw’Imana. . . . Ariko rero mujye mukora iby’iryo jambo, atari ugupfa kuryumva gusa mwishuka, . . . ni we uzahabwa umugisha mu byo akora.
Yakobo 1:19–25
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy