Abizera ba Siyoni bashimirwa ibikorwa by’indashyikirwa bagezeho mu myigire yabo, mu bikorwa by’ubukorerabushake, no mu buzima bwo kwizera, ariko icy’ingenzi muri byo ni ukwizera Kristo Ahnsahnghong n’Imana Mama, ari bwo Bwiru bw’ubwami bwo mu ijuru.
Nyuma y’imyaka amagana Umwami Dawidi apfuye, umuhanuzi Ezekiyeli yahanuye ko Imana izaza nka Dawidi ifite isezerano rishya mu minsi y’imperuka.
Kristo Ahnsahnghong, waje nka Dawidi wo mu mwuka, yagaruye Pasika y’isezerano rishya yari yaravanyweho muri 325 Nyuma y’ivuka rya Yesu, maze atumenyesha ko dushobora gukizwa ari uko gusa tuje ku Mana Mama, ari we kuri kw’isezerano rishya.
“ ‘Dawidi umugaragu wanjye azaba umwami wabo iteka ryose. Maze kandi nzasezerana na bo isezerano ry’amahoro ribabere isezerano ry’iteka ryose, . . .
kandi nzaba Imana yabo na bo babe ubwoko bwanjye. ’ ”
Ezekiyeli 37:25–27
“Uwiteka aravuga ati “Dore iminsi izaza, nzasezerana isezerano rishya n’inzu ya Isirayeli n’inzu ya Yuda, . . .
‘Nzashyira amategeko yanjye mu nda yabo kandi mu mitima yabo ni ho nzayandika, nzaba Imana yabo na bo bazaba ubwoko bwanjye.”
Yeremiya 31:31–33
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy