Icyaha cyo kurya ku giti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi cyagejejwe ku bantu uhereye kuri Adamu na Eva mu Ngobyi ya Edeni.
Kugira ngo abantu bakurwe mu cyaha, bakeneye ukuri kw’igiti cy’ubugingo gishoboza abakiriye kugira ubugingo buhoraho.
Abamenya igitambo n’urukundo bya Kristo Ahnsahnghong na Mama wo mu Ijuru , bazanye igiti cy’ubugingo, kandi bagakomeza uku kuri n’umutima wabo wose, bashobora kubaturwa mu byaha n’urupfu.
Icyaha cy’urupfu, cyarazwe na Adamu, kigomba gukurwa mu bantu bashaka gukizwa no kwinjira mu bwami bwo mu ijuru.
Ku bw’ibyo, Kristo Ahnsahnghong yaje kuri iyi si ubwa kabiri azana Pasika y’isezerano rishya, ukuri kw’igiti cy’ubugingo, kugira ngo ababarire ibyaha by’abantu bose no kubaha umurage w’ubwami bwo mu ijuru.
Iri ni ryo sezerano yadusezeranije: ni ubugingo buhoraho.
1Yohana 2:25
Yesu arababwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko nimutarya umubiri w’Umwana w’umuntu, ntimunywe n’amaraso ye, nta bugingo muba mufite muri mwe.
Urya umubiri wanjye, akanywa amaraso yanjye aba afite ubugingo buhoraho, . . .”
Yohana 6:53–54
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy