Impamvu Imana yaremye ibinyabuzima byose byo kuri iyi si kugira ngo bibone ubuzima binyuze ku ba mama kwari ukutumenyesha ko ubugingo buhoraho butangwa binyuze gusa muri Mama wa twese wo mu buryo bw’umwuka.
Impamvu Imana yatwigishije ko ari “Data,” kandi ko turi abahungu bayo n’abakobwa bayo ni uguhishura Imana Mama binyuze mu mazina ya buri wese ugize umuryango.
Abantu batekereza ko ari ingenzi gutegura ikiruhuko cy’izabukuru mu gihe gito babaho kuri iyi si. Ariko mu by’ukuri, ni ingenzi no gutegura isi y’abamarayika aho tuzaba iteka ryose.
Abizera by’ukuri ubwami bwo mu ijuru bakira Data Kristo Ahnsahnghong n’Imana Mama baje nk’Abakiza mu gihe cy’Umwuka Wera. Kandi bubahiriza umunsi w’Isabato na Pasika y’isezerano rishya nk’abagize umuryango wo mu ijuru.
“Mwami wacu, Mana yacu, ukwiriye icyubahiro no guhimbazwa n’ubutware, kuko ari wowe waremye byose. Igituma biriho kandi icyatumye biremwa ni uko wabishatse.”
Ibyahishuwe 4:11
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy